Justin Bitakwira Yanze kuripfana abwiza ukuri Tshekedi

Tetha Joselyne MUGABIRWA
4 Min Read

Umunyapolitiki Justin Bitakwira, uvugwaho amagambo akomeye ku bijyanye n’amoko atandukanye muri RDC, yagaragaje ko ibiganiro bya politiki hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo ari ingenzi mu gukemura amakimbirane ashobora guhungabanya igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Mbere tariki ya 08/06/2026, Umunyapolitiki Justin Bitakwira yagaragaje ko politiki ishingiye ku guhangana kw’impande ebyiri z’ingenzi zihora zihanganye, aho uruhande rw’ubutegetsi rushaka gukomeza kugumana ubuyobozi bw’igihugu mu gihe n’abatavuga rumwe na Leta bagerageza kugera ku butegetsi binyuze mu nzira zemewe za politiki, ibintu yavuze ko bigize ishingiro ry’imikorere ya politiki mu bihugu byinshi kandi bikagaragaza imiterere y’ubutegetsi n’amarushanwa ya politiki asanzwe.

Yasobanuye ko iyo izo mbaraga zombi zidahawe urubuga rwo kuganira no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bihari, bishobora guteza amakimbirane akomeye ashobora kugira ingaruka ku mutekano n’iterambere ry’igihugu.

“Ubutegetsi bushaka gukomeza kuguma ku butegetsi, naho abatavuga rumwe na bwo bakifuza kubugeraho. Iyo uko guhangana kudahawe umurongo mwiza, bishobora guteza ikibazo gikomeye mu gihugu.”

Mu gusobanura igitekerezo cye, yakoresheje urugero rw’umuntu ushobora guhungabanya ituze ry’umuhana wose, agaragaza ko iyo hatabayeho uburyo bwo kugenzura no guhuza inyungu z’impande zitandukanye, igihugu gishobora kwisanga mu bibazo bikomeye by’umutekano n’imiyoborere.

Yavuze ko uko impande zitandukanye zihatana kugira ngo zigere ku ntego zazo za politiki, ari na ko ubushyamirane bushobora kwiyongera, bugahinduka ikibazo gikomeye cyagira ingaruka ku baturage no ku nzego za Leta.

Bitakwira yagaragaje ko ibiganiro bya politiki bikwiye gufatwa nk’umusingi w’ingenzi wo gukemura amakimbirane mbere y’uko ahinduka imvururu cyangwa ihungabana rikomeye rya politiki. Yongeyeho ko amateka ya RDC agaragaza ko ibibazo byinshi byagiye bibonerwa ibisubizo binyuze mu biganiro no gushaka ubwumvikane hagati y’impande zitavuga rumwe.

Abasesenguzi bamwe bakurikirana politiki ya RDC bavuga ko, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo bitandukanye bya politiki n’umutekano, hakenewe urubuga ruhoraho rwo kuganiriramo ibibazo bireba ubutegetsi, opozisiyo ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile.

Bitakwira kandi yavuze ko hari abantu bamwe batifuza ko habaho ibiganiro bya politiki, ashimangira ko akenshi baba bafite izindi nyungu cyangwa bagaterwa inkunga n’imbaraga zituruka hanze y’igihugu.

Yagaragaje ko ibibazo byinshi byagiye bigaragara muri Afurika no muri RDC byaturutse ku kutumvikana kwa politiki, inyungu z’amahanga ndetse no kubura ubushake bwo kuganira hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

Bitakwira, nubwo yagiye akangurira Abanyekongo kwica abandi, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yasabye abanyapolitiki gushyira imbere inyungu rusange z’igihugu kuruta iz’amatsinda cyangwa iz’umuntu ku giti cye, agaragaza ko amahoro, ituze n’ubumwe bw’Abanyekongo ari byo bikwiye kuba ku isonga.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *